Inyenyeri :

Iyo turebye ku ijuru nijoro, tuhabona udushashi twinshi tuhanyanyagiye; iyo twitegereje, dusanga utwo dushashi tumurika kandi dusa n’utunyeganyega.

N’ubwo utwo dushashi tumurika, si kimwe n’izuba cyangwa ukwezi, kuko iyo ukwezi kuri mu mwijima, usanga isi icuze umwijima.

Utwo dushashi tunyanyagiye ku ijuru twitwa inyenyeri.

Inyenyeri ntizibarika, ni nyinshi cyane.

N’ubwo dusanga ari nk’utudomo tunyenyeretsa, inyenyeri zimwe zingana n’izuba, ndetse inyinshi zirariruta kure. Izingana n’isi cyangwa ukwezi ntidushobora kuzibona, kuko urumuri rwazo rudashobora kutugeraho.

Igituma inyenyeri ziboneka ari ntoya kandi urumuri rwazo ntiruboneshereze isi cyane, ni uko ziri kure yacu cyane.

Ndetse no ku manywa igihe izuba riva, nazo ziba zimurika, ariko ntidushobora kubona urumuri rwazo, ahubwo tubona urw’izuba kuko ari ryo riri hafi yacu kuzirusha.

Inyenyeri na zo ni imibumbabumbe y’umuriro nk’izuba, ariko zimwe zarazimye, ntidushobora kuzibonesha amaso yacu.

Inyenyeri, ukwezi, izuba ndetse n’iyi si dutuyeho, ni imibumbe yikaraga mu kirere, nta kiyishyigikiye, nta cyo ifasheho, ntacyo inaganaho, nta cyo iteretseho.